Guteranya kuva kuri 1 kugera ku 100 - IchigoJam

Ukoresheje "?", Baza mudasobwa "1+1".
Kanda buto ya "ENTER" urabona igisubizo ko ari "2", "1+2" Ni kangahe?
Ese ukanze buto inshuro zingahe?
Inshuro 10.
Ese wabigenza ute ushaka kongera ho undi mubare kuri iyo ngiyo umaze guteranya?
Ukoresheje buto yo kuzamuka/gutambika ibumoso cyangwa iburyo, ushobora guhindura uwo murongo wo hejuru.
Kanda "+5" uteranyeho gatanu, Hanyuma kanda buto ya "ENTER".
Igisubizo ni kangahe uramutse uteranyije kuva kuri 1 kugeza ku 10 gutya? Uteranyije 1 kugeza ku 10 ukoresheje ubu buryo, igisubizo ni kangahe?
Guteranya kuva kuri 1 kugeza ku 100 burasa n' ibikomeye cyane.
Ariko ukoresheje uburyo bw'itegeko biroroshye, Itegeko "FOR". Dore uko rikoreshwa:
Himba ububiko iyo mibare iri bwibikemo aribwo turibwite "A". Hanyuma duteranye, leka iyo mibare igende yiteranya kuva kuri 1 kugeza ku 100.
Gerageza gukora uyu mwitozo:
1. Guteranya kuva kuri 1 kugeza kuri 12, Igisubizo ni kangahe?
2. Guteranya kuva kuri 1 kugeza kuri 20, Igisubizo ni kangahe?
3. Guteranya kuva kuri 1 kugeza kuri 200, Igisubizo ni kangahe?
4. Guteranya kuva kuri 1 kugeza kuri 300, Igisubizo ni kangahe?
5. Ese ni ukugeza k'uwuhe mubare ushobora guteranya ukabona igisubizo?
CC BY IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp