Habaho imibare, inyuguti, ingombajwi, utwitso n'ibimenyetso; Ariko mudasobwa y'umva "Zeru(0)" na "Rimwe(1)" gusa.
Ubusanzwe iyo dufashe 1 tugateranyaho 9 bingana ni 10 aha tuba dufite imibare ibiri. Ariko iyo turi mu mibare ya "1" na "0" gusa, iyo dufashe 1 tugateranyaho 1 bingana ni 10 hanyuma tukaba dufite imibarwa ibiri(2). Iyi niyo mibare ya Zeru(0) na Rimwe(1).
Itegeko twifashisha muri porogaramu kugirango duhindure imibare isanzwe tuzi muri Zeru(0) na Rimwe(1) ni "BIN$".
Ikimenyetso "` " (Dore uko bakandika muri porogaramu: Ukanda Buto yazanditseho "shift" + "@" cyangwa ugakanda Kuri buto yegereye "rimwe(1)" ibumoso bwawe kucyandikishwa(keyboard) yanditseho "`"); Ubwo ni bwo buryo wakwifashisha ukura imibare muri Zeru(0) na Rimwe(1) uyishyira mu mibare dusanzwe tumenyereye.