Bwira mudasobwa icyo uttekereza / BTN

Reka tubwire Mudasobwa icyo dutekereza dukoresheje buto iba ibumoso kuri IchigoJam.
Kucyandikishwa(Keyboard) iburyo ahagana hasi urahabona buto yanditseho "UP" uyikande inshuro eshatu(3), agakare kumweru gatera(cursor) karava aho kari kari; kanda ugumisheho kuri buto iri kuri IchigoJam hanyuma ukande buto ya Enter.
Niba ubonye rimwe "1" byakunze!
' Koresha itegeko rya "GOTO" kugirango usubiremo porogaramu.
Urabona Zeru "0" ku murongo, Reaka noneho ukande buto cyangwa ukureho gukanda buto.
Kugira ngo bihagarare kanda buto yanditseho "ESC"..
Porogaramu idufasha kwatsa itara aruko dukanze buto.
Ushobors gukanda buto yanditseho "F5" nayo ni ikora kimwe no kwandika itegeko rya "RUN".
Itegeko ryatsa itara ariryo "LED", Itara rizako uko hiyanditse 1 hanyuma rizime ari uko hiyanditse 0; Itara rizaka ari uko ukanze buto yo kuri IchigoJam.
Kanda buto ya ESC kugirango uhagarike porogaramu.
Kanda buto itara ryake rimyasa vuba vuba!
Itegeko "WAIT" ryifashishwa mu gutegereza.
Mu gihe utakanze buto, porogaramu irategereza igihe kingana na madakika 10 "WAIT 10".
Niba wakanze buto, BTN() izaba 1, ni ukuvuga ngo tuzafata 10 dukuremo 1 dukubyeho 5(10-1*5). Izategereza amadakika 5 " WAIT 5".
Hanyuma isubire ku murongo wa 10 dukoreshekje "GOTO", ibisubiremo kenshi..
Gerageza gukora ibi bikurikira!
1. Kora kuburyo itara rimyasa vuba vuba mugihe ukanze buto.
2. Kora kuburyo itara rimyasa gahoro mugihe ukanze buto.
3. Hindura porogaramu, itara ryake ubutazima mugihe ukanze buto.
4. Hindura progaramu itara ntiryake mu gihe ntabuto wakanze.
CC BY IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp