Reka duce urubanza(Niba) / IF

Niba Umupira uguciye hejuru wigirayo. Niba ubonye umwubo imbere yawe urasimbuka.
Iyo dushaka ko mudasobwa(computer) ica urubanza(ikora ikintu runaka bitewe n'ikindi) dukoresha iri tegeko "IF(Niba)"
Niba buto yo kuri IchigoJam utayikanze, Porogaramu irasubiramo umurongo wa 10.
Niba ukanze buto yo kuri IchigoJam, porogaramu irahita ijya kumurongo ukurikiraho hanyuma irangire(mbese ihagarare).
Igihe cyose ukanze buto Agatara kazaka guhite kazima.
Oh! ese igihe wakandaga buto yo kuri IchigoJam itara ryatse?
Ariko niba mudasobwa yawe yihuta, uzakanda kuri buto itara ryake hanyuma ihite ikomeza kurindi tegeko ako kanya.
Niba udashaka ko ihita ijya kurindi tegeko ako kanya, ongeramo "WAIT".
Gerageza gukora ibi:
1. Niba wakanze buto, kora ku buryo mudasobwa ikomeza kumva ko ugikanze kuri buto nubwo waba warekuye.
2. Gera geza guhindura ahari "WIAT30" habe "WIAT60"
3. Gera geza guhindura ahari "WIAT30" habe "WIAT5"
4. Hindura "IF BTN()=1"
5. Kora porogaramu uzajya ukanda buto, itara rigatangira ryaka rimyasa(rizima ryaka).
6. Kora porogaramu ituma itara ryaka ritazima!
CC BY IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp