Ikigereranyo cy'abaturage

Abaturage b'Ubuyapani ni miriyoni 125,13. Mu gihe kingana n'umwaka bagabanukaho abaturage 270,000.
(2016.11 Ministry of Internal Affairs and Communications, Statistics Bureau, Population Estimate)
Shyira abaturage muri "P", Hanyuma umubare wabagabanuka nk'umubare ibihumbi icumi muri "D".
Niba bakomeje kugabanuka gutyo nkuko bimeze mu mwaka wa 2016, Abaturage bo mu mwaka wa 2100?
Reka tubishyire ku mbonerahamwe('/' iki ni icyimenyetso cyo kugabanya)
Niba se umubare wabagabanuka wiyongereyeho 20,000 buri mwaka?
Gerageza gukora ibi:
1. Ukoreshe buto yanditseho ESC uhagarike porogaramu hanyuma urebe abaturege bo muri 2060
2. Shyira umubare wabagabanuka kuri 30,000 buri mwaka
3. Hindura inyuguti(ikimenyetso) '*' kugishushanyo kibe indi nyuguti(Ikimenyetso)
4. Hindura umubare uri kumurongo wa 42, 1000 ugihinduremo 100
5. Ongeera umubare w'abaturage
6. Isi ituwe n'abaturage biriyoni 7.3. Byazagenda bite niba ikomeje kwiyongeraho abaturage miriyoni 100 buri kwezi?
CC BY IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp