Murika! / LED - IchigoJam
Fungura aka buto kari kuri IchigoJam. Muri sikirini Andika "LED1" wifashishije icyandikishwa(Keyboard). Hanyuma kanda buto yanditseho "ENTER". (Buto yanditseho "ENTER" iherereye iburyo bwawe kuri keyboard, Nkuko uyi bona kuri iyo foto).
Niba agatara kari kuri IchigoJam katse byakunze, urabona ubutumwa muri sikilini buvuga ngo "OK".
Andika "LED0" hanyuma ukande "ENTER" kugirango uzimye agatara.
Buto yitwa "SPACE" niyo nini muzindi zose kandi iherereye hagati ahagana hasi kucyandikishwa(keyboard).
Andika "LED 1" hanyuma ukande buto ya "ENTER".
Haba hari umwanya cyangwa ntawuhari hagati ya LED na 1 Ntakibazo.
Noneho andika "RED0" hanyuma ukande "ENTER".
Itara ntirizimye ahubwo ubonye ubutumwa buvuga ngo "Syntax error".
Ntugire ikibazo! Mudasobwa ntijya irakara rwose.
Noneho andika "ABD" ariko ntukande ENTER.
Kanda buto yanditseho "Backspace" inshuro imwe.
Buto yanditseho "Backspace" iri ibururyo bwawe hejuru ku ruhande ku cyandikishwa(keyboard) cyawe.
Ushobora gusiba inyuguti! Ntugire ikibazo cyuko uri bubure aho wandika.
Gerageza gukora ibi:
1. Andika "ABCDEFG"
2. Gerageza kuzimya itara
3. Gerageza kuzimya watsa itara vuba vuba
4. Andika "BEEP" Hanyuma ukande buto yanditseho "ENTER"
5. Andika "CLS" Hanyuma ukande buto yanditseho "ENTER"
CC BY
IchigoJam print
https://ichigojam.github.io/print/rw/
IchigoJam®jig.jp