Jyena umwanya / umwanya wo kwandikamo

Reka twerekane umwanya(ahantu) twagennye kwandikamo.
"LOCATE" Yifashishwa mukugena umwanya wo kwandikamo.
Kanda buto yanditseho ENTER, urabona ko aka kamenyetso '*' kagiyemo hagati na hagati.
Bisobanuyeko twanditse kumurongo wa 16 uturutse ibumoso no kuwa 12 uturutse hejuru.
Noneho reka tugaragaze ahantu hatandukanye.
Hindura imibare iri imbere ya "LOCATE", Numwanya wo kwandikamo urahita uhinduka.
Mu byukuri, Ushobora gukoresha impine za "LOCATE" arizo "LC".
Nanone ikimenyetso cyangwa inyuguti ishobora kugaragara ahantu habiri hatandukanye.
Igisubizo nicyo kigaragara.
Mugihe ushaka gusiba insakazamashusho(sikirini) yawe, kanda buto ya F1 cyangwa wandike "CLS".
Gerageza gukora ibi:
1. Erekana "IchigoJam" kuri 20 uturutse ibumoso hamwe ni 10 uturutse hejuru
2. Garagaza kano kamenyetso '@' ku 10 uturutse ibumoso hamwe na 17 uturutse hejuru, nanone kuri 25 uturutse ibumoso hamwe na 18 uturutse hejuru
3. Erekana igisubizo cya "10-5" kuri 15 uturutse ibumoso hamwe na 24 uturutse hejuru
4. Erekana inyuguti cyangwa ikimenyetso ahantu ushaka
5. Erekana igisubizo ushatse ahantu ushaka
CC BY IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp