Bika porogaramu / Bika/Tangiza/shyashya

Porogaramu yo kwatsa itara. Kugira ngo ubike porogaramu wifashisha "SAVE".
Mu gihe ubonye bugaragaza uko porogaramu ingana hamwe na "OK", porogaramu iba imaze kubikwa.
IchigoJam ishobora kubika porogaramu zigera kuri enye(4). Ni ukuvuga 0-3
Funga ufungure IchigoJam hanyuma ukore wandike "LOAD" kugirango urebe niba hari porogaramu wabitse.
Ubyemeze ukoresheje "LIST". Utangize porogaramu wifashishije "RUN"!
"FILES" igufasha kumenya umubare wa porogaramu umaze kubika.
Witonda hatagira ikosa ukora ugasiba porogaramu.
"NEW" igufasha kwandika(gukora) porogaramu shyashya.
Andika "LIST", Ntakintu nakimwe kigaragara.
Porogaramu ibitse kuri nomero ya mbere niyo izatangire gukora bwa mbere niba ufunze ugafungura IchigoJam kandi ukanakanda mu buryo ugumishijeho buto iri kuri IchigoJam.
(Ntakibazo niba udafite TV(televiziyo) cyangwa Keyboard. Ibindi bikoresho bya elegitolonike birakora ibindi.)
Gerageza!
1. Bika porogaramu yatsa itara inshuro 3
2. Koresha uburyo bwo gutangira yikoresha.
3. Reba ibiba igihe ukoresheje "SAVE" nyuma yo kwandika "NEW"
CC BY IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp