Kwandika vuba vuba

Kwandika vuba vuba ni ukwandika utareba ku cyandikishwa(Keyboard) vuba vuba! Birashimishije! kandi ni na byiza!
Shira ututoki mukuru wa meme(urubanziriza musumba zose uvuye kugikumwe) ku kiganza kiburyo kuri "J", urutoki rwa musumba zose urushyire kuri "K" hanyuma urutoki rwa mukubitarukoko(Rubanziriza agahera) urushyire kuri "L".
Andika vuba vuba J,k cyangwa L muburyo bufatiweho.
Ese ushobora gukanda inshuro 10 ntakosa ukoze? Mu gihe kingana na masegonda 8!
Nyuma yo gusiba, Reka twongereho izindi nyuguti nkeya.
Urutoki rubanziriza musumba zose(mukuru wa meme) rwo kukiganza cy'ibumoso rushyire kuri "F".
Ese ushobora kwandika "FJKL" mugihe kingana na masegonda 8?
Urutoki musumba zose rwo kukiganza cy'ibumoso rushyire kuri "D", urutoki rubanziriza agahera rushyire kuri "S" hanyuma urutoki rwa gahera urushyire kuri "A".
Ubu nibwo buryo bugufasha kwandika vuba vuba!
Gerageza gukora uyu mwitozo!
1. Andika "ASDFJKL" mugihe kingana na masegonda 8
2. Ongeraho "H" ukoresheje urutoki rubanziriza musumba zose(Mukuru wa meme) ku kiganza cy'iburyo
3. Ongeraho "G" ukoresheje urutoki rubanziriza musumba zose(Mukuru wa meme) ku kiganza cy'ibumoso
4. Andika "ZXCVBNM" ziri ahagana hasi kucyandikishwa(keybeard)
5. Ongeraho "QWERTYIOP" ziri hejuru
6. Andika inyuguti zose mu gihe kingana na masegonda 8
Umukoro w'imbonerahamwe yaburi rutoki
CC BY on GitHub IchigoJam print https://ichigojam.github.io/print/rw/ IchigoJam®jig.jp